Zipline yamamaye mu Rwanda, igiye gutangira kugeza imiti mu ngo z’abarwayi muri Amerika

Nov 13, 2023 - 19:15
 0  155
Zipline yamamaye mu Rwanda, igiye gutangira kugeza imiti mu ngo z’abarwayi muri Amerika

Zipline yamamaye mu Rwanda, igiye gutangira kugeza imiti mu ngo z’abarwayi muri Amerika

Nov 13, 2023 - 19:15

Sosiyete ya Zipline yifashisha drones mu kugeza imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ku babikeneye, igiye gufatanya n’ikigo cy’ubuvuzi cya Cleveland Clinic, mu kugeza ku barwayi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyo bakeneye batavuye aho bari.

Zipline guhera mu 2016 ikorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kugeza amaraso, inkingo, imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ku mavuriro ya kure aho byajyaga bigorana kubigeza hakoreshejwe uburyo busanzwe bw’imodoka.

Ubufatanye bwa Zipline n’u Rwanda bwatanze umusaruro kugeza aho byitabajwe no mu bindi bice by’Isi.

Cleveland Clinic ni kimwe mu bigo by’ubuvuzi n’ubushakashatsi gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biteganyijwe ko imikoranire yacyo na Zipline izatangira mu 2025 nk’uko ikinyamakuru Flying Mag cyabitangaje.

Ni uburyo buzifashishwa mu bice bituwe cyane aho drones za Zipline zizajya zishyikiriza abarwayi imiti bandikiwe na muganga, bikabasanga mu ngo zabo mu gihe kitarenze iminota icumi babisabye.

Kuva mu 2016 ubwo Zipline yatangiraga mu Rwanda, imaze gutwara imizigo n’ibindi bikoresho 800,000 nk’uko bigaragara ku rubuga rw’icyo kigo.

Zipline isanzwe ifitanye amasezerano n’ibindi bigo muri Amerika birimo nka Walmart, Cardinal Health n’ibindi ariko bigakorwa drones zigeza ibyo zatumwe ahantu hateguwe. Kugeza ubu iyi sosiyete ikorera muri Leta ya Arkansas, Utah na Carolina y’Amajyaruguru.

Biteganyijwe ko umwaka utaha Cleveland Clinic izakorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze, hasuzumwa umutekano n’imikorere ya drones za Zipline ubwo zizaba zitangiye gutanga serivisi.

Biteganyijwe ko imiti n’ibindi bikenewe n’abarwayi bizajya bipakirirwa kuri sitasiyo za Cleveland Clinic, hanyuma bigahabwa drones bikagezwa ku murwayi.

Mu bizatangira gutwarwa imiti itanga ubutabazi bwihuse, amafunguro y’abarwayi, ibikoresho byifashishwa mu kwita ku nkomere n’ibindi.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com