Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz agiye kuza mu Rwanda nyuma y'igihe kinini atahagera

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz agiye kuza mu Rwanda nyuma y'igihe kinini atahagera
Zari Hassan wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika muri rusange nk’umwe mu bagore b’abaherwe, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy’abambaye imyambaro y’umweru.
Zari Hassan w’imyaka 41, azasabana n’abakunzi be mu gitaramo cy’abambaye imyambaro y’umweru cyiswe “Zari The Boss Lady All White Party” kizaba tariki 29 Ukuboza 2023 mu Kabari ka The Wave Lounge.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 25.000 Frw ku bazagura amatike mbere na 35.000 Frw ku munsi w’igitaramo.
Kwinjira muri ibi birori ku meza y’abantu bane bizaba ari ukwishyura ibihumbi 600 Frw ndetse na Miliyoni 1, 5 Frw ku meza y’abantu umunani harimo n’icyo kunywa.
Uzitabira iki gitaramo asabwa kuzambara imyenda y’ibara ry’umweru. Uyu mugore azaza mu Rwanda nyuma yo kurushinga na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 y’amavuko.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2014, icyo gihe akaba yari ari mu rukundo rushyushye na Diamond Platnumz baje gutandukana tariki 14 Gashyantare 2018. Aba bombi bafitanye abana babiri.
Icyo gihe Diamond yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyafunguye umwaka wa 2015, ku wa 1 Mutarama.
Zari azagera mu Rwanda nyuma y’ikindi gitaramo nk’iki azakorera mu Mujyi wa Kampala, azahuriramo n’Umunya-Ghana Fantana bigeze kuvugwa mu mahari bapfa Diamond.