Yasaze noneho burundu Kanye West yihakanye kugira inkomoko y'Abirabura, ahishura ko inkomoko ye ari Umuhinde

Mar 22, 2024 - 15:01
 0  182
Yasaze noneho burundu Kanye West yihakanye kugira inkomoko y'Abirabura, ahishura ko inkomoko ye ari Umuhinde

Yasaze noneho burundu Kanye West yihakanye kugira inkomoko y'Abirabura, ahishura ko inkomoko ye ari Umuhinde

Mar 22, 2024 - 15:01

Umuraperi Kanye West ukunze gutuma abantu benshi bacika ururondogoro, aherutse kurikoroza nyuma yo gutangaza ko inkomoko ye atari muri Afurika ahubwo ko ari Umuhinde.

Ni mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane ku rukuta rwa X ariko amaze igihe agiye hanze, aho uyu Muraperi yitotomba cyane yikomanga mu gatuza avuga ko umuryango we udafite inkomoko muri Afurika, ahubwo ko bakomoka mu gihugu cy'u Buhinde.

Muri ayo mashusho agaragaza Kanye West ari kuganira n'abandi bantu, anyuzamo akikomanga mu gatuza maze akagira ati "Hagati aho reka mbabwire, njyewe n'umuryango wanjye ntabwo turi Abanyafurika na gato. Turi Abahinde. Ibyo mubimenye ko njyewe n'umuryango wanjye rwose tudafite inkomoko y'Abirabura, ubwo byaba byiza namwe mumenye inkomoko yanyu".

Aya magambo uyu muhanzi yatangaje yongeye gushyira benshi mu rujijo babishidikanyaho ariko abandi ku rundi ruhande bakavuga ko bishobora kuba ari ukuri.

West ni umwe mu bantu bakunze kuvugisha abantu benshi bitewe n'ibintu bitunguranye agenda avuga bamwe baba batanatekereza ko yavuga. Mu minsi mike aherutse kwihakana Yesu avuga ko yamutereranye cyane mu bibazo mu gihe yabaga amukeneye.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06