Yaragafashe amake yogoshera ni ibihumbi 58 RWF !Umunyarwanda wogoshesha inyundo ndetse akoresheje n’icyuma ku mitwe y’abakiriya yahanitse ibiciro

Mar 28, 2024 - 11:19
 0  280
Yaragafashe amake yogoshera ni ibihumbi 58 RWF !Umunyarwanda wogoshesha inyundo ndetse akoresheje n’icyuma ku mitwe y’abakiriya yahanitse ibiciro

Yaragafashe amake yogoshera ni ibihumbi 58 RWF !Umunyarwanda wogoshesha inyundo ndetse akoresheje n’icyuma ku mitwe y’abakiriya yahanitse ibiciro

Mar 28, 2024 - 11:19

Umunyarwanda ukoresha inyundo n’icyuma n’ibindi byuma mu gihe ari kogosha mu Mujyi wa Nairobi, yatangaje ko atajya yogoshera munsi y’ibihumbi 58 by’Amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 78 RWF.

Mu gihe abandi bogosha bakoresheje tondezi isanzwe, n’ibindi bikoresho Martin Safari we yiyemeje gukoresha inyundo n’icyuma nk’uko byatangajwe na TRT Africa .Yatangarije iki kinyamakuru ko buri muntu yogosha amuha ibihumbi 58 by’Amafaranga y’u Rwanda angana n’amadorari 45 ya Amerika cyangwa ibihumbi 78RWF bingana na $60 USD.

Martin Safari, yasobanuye ko ikibazo yagiye ahura nacyo muri aka kazi ari icyo uko abantu bamutinya kubera ibikoresho bidasanzwe akoresha bamwe babifata nk’intwaro [ Weapons ].Ati:”Akazi gakomeye nahuye nako ni ugutuma abantu banyizera kubera ibikoresho bisa n’ubusazi nkoresha.

Ndacyari mushya muri Nairobi ntabwo abantu bari bamenya hano, ikindi biragoye kwemeza abantu”.

Safari wahoze ari umunyeshuri mu Rwanda muri University of Kigali, kubera udushya akoresha mu kogosha yaje guhabwa iguhembo muri Berber Grammy Awards , ahabwa n’amahirwe yo kujya guhatana n’abandi bogoshi muri Cameron mu Mujyi wa Yaounde.

Mu Rwanda yamenyekanye ubwo yafataga amashusho ari kogosha Miss Kayumba Darina agashyirwa ku mbuga Nkoranyambaga na Jason Derulo akayashyira kuri Konti ye ya Instagram.

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA TRT AFRICA 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06