Yakatiwe igifungo cya burundu ku bw’uruhare yagize mu mugambi wo kwivugana Perezida wa Haiti

Yakatiwe igifungo cya burundu ku bw’uruhare yagize mu mugambi wo kwivugana Perezida wa Haiti
Urukiko rw’i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye umuturage w’iki gihugu witwa Joseph Vincent gufungwa burundu azira kugira uruhare mu rupfu rwa Jovenel Moïse wayoboye Haiti kuva mu 2016 kugeza mu 2021.
Jovenel Moïse yishwe ku wa 7 Nyakanga 2021.
Hari hashize amezi abiri uyu munyamerika w’imyaka 58, ahamijwe ibyaha byo kugira uruhare mu mugambi wo kwivugana Moïse, ndetse icyo gihe ubwo yari imbere y’urukiko rw’i Miami muri Leta ya Florida, yemeye ko yabikoze asaba n’imbabazi.
Vincent yigeze gukorera Ikigo cya Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika gishinzwe kugenzura ibijyanye n’imiti (US Drug Enforcement Administration:DEA).
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko yaburanishije uru rubanza rwa Vincent bijyanye n’uko umugambi wo kwica Moïse wacuriwe mu bice birimo na Amerika muri Leta ya Florida.
Uyu mugabo uzafungirwa muri Gereza ya Florida, yemeye ko yagize uruhare mu mugambi wo kwica Moïse ndetse anaherekeza abamurashe mu rugo rwe rwari ruherereye mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince.
Nubwo mu nama zamuhuzaga n’abantu batandukanye mu mugambi wo guhitana Moïse yabaga yambaye ibirango bya Amerika, DEA yagaragaje ko ibyo yakoze byose byari ku mpamvu ze bwite aho kuba iza Amerika.
Inyandiko z’urubanza zigaragaza ko umugambi wa mbere w’aba bagizi ba nabi kuri Moise wari uwo kumushimuta, nyuma haza kwemezwa ko yicwa.
Ku wa 09 Gashyantare 2024 kandi undi mugabo witwa Frederick Joseph Bergmann Jr na we yahamijwe ibyaha byo gutanga amakuru atari yo mu kuyobya uburari, aho yari akurikiranyweho kwambutsa mu buryo butemewe amakoti atinjirwamo n’amasasu nka bimwe mu bikorwa by’uriya mugambi wo kwica Moise.
Kugeza uyu munsi abantu 17 ni bo batawe muri yombi bazira urupfu rwa Moise.
Kuva Moise yitaba Imana ntiharatorwa undi wo kumusimbura ndetse iki gihugu cyakomeje kuba isibaniro ry’ubugizi bwa nabi, aho Loni igaragaza ko muri Mutarama 2024 honyine abagera ku 1100 bagiriwe nabi, harimo abishwe, abashimuswe ndetse n’abakomerekejwe.