Yahawe igihano giteye ubwoba nyuma yo kwambara imyenda yagisirikare agirango yemeze inkumi bakundana

Jan 11, 2025 - 10:12
 0  782
Yahawe igihano giteye ubwoba nyuma yo kwambara imyenda yagisirikare agirango yemeze inkumi bakundana

Yahawe igihano giteye ubwoba nyuma yo kwambara imyenda yagisirikare agirango yemeze inkumi bakundana

Jan 11, 2025 - 10:12

Umusore witwa Rajabu Reli, w'inyaka 22, yahanishijwe gufungwa amezi atandatu azira kwambara imyenda y'igisirikare cya Tanzania ubwo yari agiye guhura n'inkumi bakundana ngo itaza ku mubenga.

Kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Tanzania, cyanditse ko uyu musore yatawe muri yombi Tariki 5 Ukuboza 2024 agezwa imbere y'ubutara tariki 7 Mutarama 2025.

Nyuma yokuburanishwa akaza guhamwa n'icyaha cyo kwambara imyenda y'igisirikare cya Tanzania mu buryo bunyuranyije n'itegeko, Urukiko rwahise rumukatira gufungwa amezi atandatu. 

Mu iburanisha uyu musore yemeye ibyo yaregwaga n'ubushinjacyaha maze mu kwisobanura avuga yambaye iriya myenda ya gisirikare ubwo yari agiye guhura n'inkumi bakundana kugirango itamubenga.

Uyu musore akaba yari yasabye Urukiko ko rwaca inkoni izamba nacyane ko bwari ubwambere akoze icyaha, ariko ubusabe bwa Rajabu Urukiko rwabuteye utwatsi. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06