Yabuze itike imusubizayo! Umuturage witwa Twagirumukiza yaje i Kigali gutanga kandidatire ye maze basanga ibyangombwa bituzuye

Yabuze itike imusubizayo! Umuturage witwa Twagirumukiza yaje i Kigali gutanga kandidatire ye maze basanga ibyangombwa bituzuye
Umugabo witwa Twagirayezu Berthe utuye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, yaje kuri Komisiyo y'amatora gutanga Kandidatire ye ku mwanya w'Umudepite wigenga ariko basanga atujuje ibisabwa, bamubwira ko naramuka abibonye yabizana bakabyakira.
Uyu mugabo mu byangombwa yari yazanye ni lisite riho abantu bamusinyiye mu turere dutatu , Kamonyi, Nyarugenge na Gasabo., akaba avuga ko yasinyiwe n'abantu 200 ariko mu imboni y'Umunyamakuru ntabwo abo bantu 200 barimo urebye ntibarenga abantu 50, mubindi byangombwa byose bisigaye nta nakimwe yari afite aho yavuze ko imbogamizi yagize ari igihe gito Komisiyo y'amatora yabahaye ariyo mpamvu atabashije kuzuza ibyo yasabwaga.
Twagirayezu, yavuze ko atewe ipfunwe nukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidature ye kubera ko ituzuye.
Nyuma yo gusanga Twagirayezu adafite ibyangombwa byuzuye, yatangarije itangazamakuru ko ahangayikishijwe nuko nta tike afite imusubiza imuhira.