Wari uziko umuti wa Paracetamol ushobora kurangiza ubuzima bwawe utabizi ? Sobanukirwa

Apr 14, 2024 - 07:51
 0  686
Wari uziko umuti wa Paracetamol ushobora kurangiza ubuzima bwawe utabizi ? Sobanukirwa

Wari uziko umuti wa Paracetamol ushobora kurangiza ubuzima bwawe utabizi ? Sobanukirwa

Apr 14, 2024 - 07:51

Nubwo imibare igiragaza ko umubare wabantu bagura imiti yaza paracetamol mu ma farumasi ‘pharmacy’ hirya no hino ari munini cyane, dore ko iyo miti yo idasaba kuba muganga yayikwandikiye uragenda ukayigurira burigihe uyishakiye bimwe biita mu ndimi z’amahanga ‘over the counter’. Ni nako ibibazo bikomoka ku ikoreshwa ry’iyi miti rigenda rifata indi ntera cyane umunsi ku munsi. Ibi byatangiriye mu bihugu byateye imbere ariko ubu nuko ubashakashatsi bugenda bugaragaza ko nino iwacu abantu bagenda barushaho kurembywa nazo.

Muri iyi miti rero twifuje kubabwira umuti witwa paracetamol, uyu muti abantu bahora bacicikana hirya no hino mu ma farumasi ari uruvunganzoka basiganirwa kugura uyu muti bizwi neza ko iyi miti yifashishwa cyane mukugabanya ububabare. Urugero; kubabara umutwe, kubabara munda kubagore bari mu mihango, ndetse n’ubundi bubabare bwose umuntu yagira.

Kimwe nindi miti yose ariko gufata Paracetamol nyinshi si byiza nahato kuko bishobora kukugiraho ingaruka zishobora no guhitana Ubuzima bwawe.

Abahanga mu by’imiti bemeza neza ko gufata ingano ya Paracetamol byangiza cyane cyane inyama y’umwijima. Ikigo cy’abanyamerika cyita kubijyanye n’ibiribwa ndetse n’imiti ‘FDA’ cyemeje ko imiti nka Paracetamol ari uburozi bukomeye cyane ku nyama y’umwijima wawe, ibi kandi ngo birushaho kuba ibibazo bikomeye cyane iyo uyikoresha cyane usanzwe wikundira agahiye ‘Alcohol’

Mu bindi bibazo wazanirwa no gukoresha Paracetamol nyinshi abanditsi bagaragaza ko umuntu ashobora kugira ibibazo bikomeye murwungano ngogozi rwe igihe amenyereye gukoresha iyi miti cyane, aha rurgero twavuga nko kuva amaraso mu nzira y’ibyokurya,

Ni muri urwo rwego uyu muryango w’abanyamerika ‘FDA’ wihanangiriza abatanga iyi miti ko batagomba gutanga 325mg bya buri Dose bitewe n’ibibazo itera umwijima, bifite ingaruka zikomeye kubuzima bw’uyifata kuruta umumaro yarayitegerejeho.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268