Vietnam: Perezida wa Vietnam Vo Van Thuong ushinjwa kwica amategeko y'igihugu yeguye

Vietnam: Perezida wa Vietnam Vo Van Thuong ushinjwa kwica amategeko y'igihugu yeguye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, Nibwo Guverinoma ya Vietnam yatangaje ko Perezida w'iki gihugu yeguye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi nyuma yuko ashyizwe mu majwi ko ari mu bica amategeko y'igihugu.
Nyuma y'iryo tangazo ryasohowe na Guverinoma ya Vietnam, rivuga ko Perezida Thuong yishe amahame agenga ishyaka rye “kandi ibyo yakoze byagize ingaruka mbi kuri rubanda, byangiza isura y’ishyaka, iy’igihugu ndetse n’iye bwite”, ‘The Vietnamese Communist Party’, rikaba ryemeye ubwegure bwe nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Perezida Vo Van Thuong, abaye Perezida wa kabiri wa Vietnam weguye ku mirimo ye mu myaka ibiri gusa, kuko yarahiriye kuyobora Vietnam ku itariki 2 Werurwe 2023, nyuma y’uko hari hashize amezi abiri Nguyen Xuan Phuc, na we wahoze ayobora Vietnam yeguye ku mirimo ye kubera ibibazo bya politiki.
Perezida Thuong w’imyaka 53 y’amavuko, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu cya Vietnam, nyuma y’uko Perezida Nguyen Xuan Phuc yeguye, amaze gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibi birimo no kwica amategeko y’igihugu AP ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ibibazo bya politiki biri muri icyo gihugu, ngo byacyemurwa no gutora undi Perezida mushya, ariko ikibazo cyo gukomeza guhinduranya abategetsi kwa Vietnam, bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’icyo gihugu kuko bigabanya icyizere cy’abanyamahanga baza kuhakorera bizinesi, mu gihe icyo gihugu gishingira ahanini ku ishoramari rituruka hanze (foreign investment).