Uwahoze Ari umukinnyi w'Akataraboneka Muri Arsenal yitabye Imana

Uwahoze Ari umukinnyi w'Akataraboneka Muri Arsenal yitabye Imana
Ni itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Arsenal, rivuga ko buri wese ufite aho ahuriye n’iyi kipe cyane cyane uwabanye n’uyu mukinnyi iyi ari inkuru y’akababaro.
Kevin Campbell wabaye umukinnyi ukomeye mu Bwongereza cyane cyane muri Arsenal, Nottingham Forest na Everton yapfuye ku myaka 54 nyuma y’uburwayi yagize bw’igihe gito.
Campbell yakiniye Arsenal imikino igera kuri 228 mu myaka yo mu 1980 ndetse no mu 1990, ayifasha kwegukana Igikombe cya Mbere cya Shampiyona y’u Bwongereza, icya FA Cup ndetse n’icy’u Burayi (European Cup).
Nyuma yo kwandika amateka akomeye muri iyi kipe, yerekeje muri Nottingham Forest atakiniye igihe kirekire ahita ajya muri Everton nayo yakoreyemo amateka.
Ni umukinnyi wa mbere wabaye kapiteni wa Everton ari umwirabura ndetse anaba umukinnyi ukunzwe cyane n’abafana nyuma yo gutsinda ibitego icyenda mu mikino itanu, byatumye iyi kipe itajya mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 1998-99.
Wayne Rooney ni umwe mu bagaragaje amarangamutima cyane kubera kubura uyu mugabo, avuga ko ari “amakuru y’incamugongo. Kev yari mwiza kubo basangiye ikipe ariko ibirenze ibyo yari umuntu udasanzwe, yamfashije byinshi cyane mu rugendo rwanjye.”
Mbere yo guhagarika gukina mu 2007 yanyuze muri West Bromwich Albion ndetse na Cardiff City, akomeza kuba hafi ya ruhago nk’umusesenguza wayo ku bitangazamakuru bitandukanye.