Uwahoze ari inshoreke ya Harmonize aritegura kubyarira undi muhanzi

Uwahoze ari inshoreke ya Harmonize aritegura kubyarira undi muhanzi
Paula Kajala, umukobwa wa Frida Kajala Masanja wamamaye muri Tanzania ubwo yakundanaga na Harmonize ndetse n’uyu mukobwa bakaza gukundana, ari hafi kwibaruka umwana.
Paula Kajala umaze iminsi akundana n’umuririmbyi w’Umunya-Tanzania Omary Ally Mwanga uzwi nka Marioo. Ari kwitegura kwibaruka umwana we wa mbere ari na we wenyine azaba yibarutse. Mu mafoto we n’umukunzi we bashyize hanze bagaragaje ko akuriwe.