Uwabaye Minisitiri w'u Rwanda Twagiramungu Faustin yapfuye

Uwabaye Minisitiri w'u Rwanda Twagiramungu Faustin yapfuye
Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku myaka 78 y’amavuko, kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023.
Twagiramungu Faustin wabaye muri Guverinoma y'u Rwanda nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi yapfuye azize urupfu rutunguranye, akaba yaguye mu gihugu cy'u Bubiligi.
Amakuru avuga ko yazize indwara itunguranye kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, yabwiye abo mu muryango we ko yumva atameze neza agiye kuruhuka, birangira ashizemo umwuka.
Uyu mugabo yabaye minisitiri w'intebe muri Guverinoma yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenocide yakorewe abatutsi 1994, kugeza yeguye muri kanama 1995. Faustin yari muri Guverinoma yari iyobowe na Perezida Pasteur Bizimungu aho yari y'ungirijwe na Paul Kagame wari Visi-Perezida icyo gihe.
Twagiramungu yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ku wa 14 Kanama 1945. Akaba yaramenyekanye muri Politiki y'u Rwanda mu mwaka 1991 mu gihe cy'amashyaka menshi, akaba yari mu ishyaka rya MDR.
Mu 2003 hashize imyaka 8 avuye mu Rwanda Twagiramungu Faustin yagarutse mu Rwanda guhatanira intebe ya Perezida ariko ntibyamuhira kuko yatsinzwe ahigitswe na Perezida Kagame wagize amajwi 95,0% we agira amajwi 3,62%
Kuri ubu Twagiramungu Faustin yabaga mu gihugu cy'u Bubiligi ari naho yaguye.