Uwabaye Depite muri Congo yifatanyije na M23, atamaza Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo uhora yikoma u Rwanda.

Uwabaye Depite muri Congo yifatanyije na M23, atamaza Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo uhora yikoma u Rwanda.
Jean-Jacques Mamba wabaye umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifatanyije n’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) rigizwe n’imitwe irimo M23, atamaza Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo uhora yikoma u Rwanda.
Ku wa 26 Gashyantare 2024 ni bwo Mamba wabaye umwe mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, yatangaje ukwinjira kwe muri AFC ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, Abanye-Congo bari bafite icyizere ko azaharanira kugeza igihugu ku mahoro n’umutekano, bashingiye ku byo se Etienne Tshisekedi yakoze, gusa ngo si ko byagenze kuko ntacyo yarengeje ku byo Joseph Kabila yakoze kugeza muri Mutarama 2019.
Yasobanuye ko yiyunze kuri AFC kugira ngo yifatanye na bagenzi be bari muri iri huriro gushakira RDC amahoro yakomeje kubura mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Mamba yanenze Tshisekedi umaze igihe ashinja Perezida Paul Kagame guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, agaragaza uburyo uyu Munye-Congo yananiwe gukorera igihugu cye, ahitamo gushakira urwitwazo mu baturanyi.
Yagize ati “Ikibazo si Kagame, umuvandimwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Akorera igihugu cye ibyiza. Buri cyose akwiye gukorera igihugu cye, aragikora. Perezida Tshisekedi we ibyo asabwa gukorera igihugu cye ntabwo abikora. Ngaho mugereranye aba bantu bombi.”
Mamba yatangaje ko Tshisekedi adakwiye gukomeza kuvuga u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite umubare w’abaturage ujya kungana n’uw’abatuye muri Kinshasa, ahubwo ko akwiye gukora ibishoboka kugira ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa RDC.
Yibukije ko mu Ukuboza 2023 Tshisekedi yatangarije kuri Top Congo FM ko kuva yagera ku butegetsi, amaze gukorera mu mahanga ingendo zigera kuri 200, nyamara hari ibice bya RDC uyu Mukuru w’Igihugu atarakandagiramo birimo inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara.
Ati "Tureke Perezida Kagame, tuvuge ku byo tutashoboye kugeza ku Banye-Congo, turebe ingendo n’ibirori twakoze, twubahirize uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bacu."
AFC ni ihuriro ryashinzwe mu Ukuboza 2023 na Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC. Rikorana na M23 nk’umutwe wayo wa gisirikare.