USA: Umusirikare wa Amerika yitwikiye imbere ya Ambasade ya Israel

USA: Umusirikare wa Amerika yitwikiye imbere ya Ambasade ya Israel
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umusirikare w’iki gihugu ubarizwa mu ngabo zirwanira mu kirere, yitwikiye imbere ya Ambasade ya Israel i Washington, D.C, mu kugaragaza ko intambara ikomeje kubera i Gaza ari Jenoside iri gukorerwa Abanye-Palestine.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare mu 2024. Inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara, uyu musirikare uzwi ku mazina ya Aaron Bushnell, ajyanwa kwa muganga ariko aza gupfa bitewe n’uko yari yakomeretse cyane.
Amakuru avuga ko mbere yo kwitwika, Bushnell yari yabanje kohereza ubutumwa ati “Uyu munsi, ndateganya gukora igikorwa cyo kwigaragambya kubera Jenoside iri gukorerwa Abanye-Palestine.”
Nyuma y’iki gikorwa, igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko abagize Ingabo z’iki gihugu bakwiriye kwirinda kwijandika mu bikorwa bya politike.
