USA: Perezida Biden yavuze ko Imana ari yo yinyine yamukura mu ihatana na Trump

Jul 6, 2024 - 09:11
 0  180
USA: Perezida Biden yavuze ko Imana ari yo yinyine yamukura mu ihatana na Trump

USA: Perezida Biden yavuze ko Imana ari yo yinyine yamukura mu ihatana na Trump

Jul 6, 2024 - 09:11

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024 yatangaje ko Imana yonyine ari yo yamukura mu guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu na Donald Trump.

Uyu Mukuru w’Igihugu amaze iminsi ku gitutu nyuma y’aho yitwaye nabi mu kiganiro mpaka cyamuhurije na Trump kuri televiziyo CNN tariki ya 28 Kamena 2024.

Bamwe mu Banyamerika barimo n’abo mu ishyaka ry’aba-Democrates riri ku butegetsi bemeza ko imyitwarire ya Biden muri iki kiganiro mpaka yagaragaje ko atagifite imbaraga zo kuyobora Amerika.

Hari gutangwa ibitekerezo by’uko Biden yakwikura muri iri hatana, agasimburwa n’undi mu-Democrate ufite imbaraga, uzashobora guhatana na Trump. Ikinyamakuru The Bloomberg cyatangaje ko hari abadepite bitegura kumwandikira ibaruwa, babimusaba.

Mu kiganiro n’umunyamakuru George Stephanopoulos wa ABC News cyabaye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024, Biden uvugwaho kwibagirwa cyane yatangaje ko buri munsi akora isuzuma ryo gutekereza, gushishoza no kwibuka, ariko atera utwatsi ibyo gushyira hanze ibirivamo.

Yagize ati “Nkora isuzuma ryo gutekereza no kwibuka buri munsi. Buri munsi nkora iryo suzuma. Ibyo nkora byose ni isuzuma.”

Uyu mukandida yatangaje ko nta wundi muntu ufite ubushobozi bwo guhatana na Trump no kuyobora Amerika kumurusha, ati “Ntabwo ntekereza ko hari umuntu waba Perezida cyangwa agatsinda amatora atari njye.”

Biden yatangaje ko bitazabaho ko ava mu ihatana, keretse mu gihe Imana ari yo yabimusaba. Ati “Ntabwo bizaba. Imana imanutse, ikambwira iti ‘Joe, va mu ihatana’, narivamo. Ntabwo Imana izamanuka.”

Amatora ya Perezida wa Amerika azaba mu Ugushyingo 2024. Biden azaba ari kumwe na Kamala Harris nk’uzamubera Visi Perezida mu gihe yakongera gutsinda. Uyu mugore ni na we uhabwa amahirwe yo kumusimbura, mu gihe yava ku izima, akava mu ihatana.

Kamala Harris ni we uhabwa amahirwe yo gusimbura Biden mu gihe yava mu ihatana
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268