Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwasobanuye uko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yakubitiwe muri gereza

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwasobanuye uko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yakubitiwe muri gereza
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwasobanuye uko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yakubiswe n’abagororwa ahakana amakuru ko byari byapanzwe.
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye ko Nkundineza yakubiswe ariko ko byari urugomo rusanzwe abagororwa bashobora kugira, ndetse ubu ko ababikoze batangiye gukurikiranwa mu Bugenzacyaha.
Yavuze ko Nkundineza ku wa 20 Ukuboza 2024 ari bwo yarwanye na bagenzi bafunganye i Mageragere arakomereka, gusa ko yahise afashwa gutanga ikirego kandi aranavuzwa.
Ubwo iyi nkuru yatangiraga gucicikana kuri uyu wa 03 Mutarama, benshi bavuze ko yakubiswe ku mupangu wapanzwe, ariko umuvugizi yabiteye utwatsi.
Yavuze ko kuba barwanye bisanzwe bibaho mu igororero, ahakana ko byaba ari umupungu wapanzwe, avuga ko kandi iperereza rizagaragaza icyatumye barwana kugera akomeretse.
Nkundineza Jean yatawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, ahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunze.