Urwego rushinzwe igorora mu Rwanda (RCS) rwungutse abakozi bashya bagizwe n’abagabo n’abagore

Urwego rushinzwe igorora mu Rwanda (RCS) rwungutse abakozi bashya bagizwe n’abagabo n’abagore
Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwungutse icyiciro cya karindwi cy’abasore n’inkumi bashya 546 bo ku rwego ruto ‘Warrant’ mu bakozi bayo, bagizwe n’abagabo 346 n’abagore 200.
Bitezweho gushyira mu bikorwa amasomo bamaze amezi 11 bahabwa mu ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuhango wo kwakira abakozi bashya ba RCS kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa n’izindi nzego z’umutekano.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta, yavuze ko mu masomo bigishijwe harimo gukunda igihugu bityo bakaba bitezweho kubumbatira umutekano w’Igihugu binyuze mu kugorora.
Yagize ati: “Tubatezeho kubumbatira umutekano w’Igihugu biciye mu gucunga neza amagororero muzaba mukoreraho, mushyira mu bikorwa inyigisho zo kugorora nk’uko mwazihawe, mwita ku burenganzira bw’abafunzwe, mwirinda imyifatire igayitse no kwishora mu byaha n’amakosa y’akazi.”
Minisitiri Dr Biruta yasabye abakozi bashya ba RCS guhoza ku mutima inshingano zabo, impamvu RCS iriho n’indangagaciro igenderaho kuko ari byo bizatuma bakomeza kuba umusemburo w’iterambere rya RCS n’iry’Igihugu.
Minisiteri y’Umutekano yijeje ko izakomeza guharanira icyateza imbere abakozi ba RCS mu rwego rw’umwuga biyemeje gukora wo kugorora ndetse no mu mibereho yabo bwite n’imiryango yabo.
Ishimwe Droratha, umwe mu barangije amahugurwa, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iy'inkuru ko intego ye ya mbere ari umutekano.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr. Biruta Vincent
Akomeza agira ati: “Icya Kabiri ni imikoranire myiza n’Inzego z’umutekano by’umwihariko nk’umukozi mushya ni uguharanira uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu magororero.”
Ishimwe avuga ko azaharanira gukorana n'abasaza be kandi agatera ikirenge mu cy’abakuru be bamubanjirije mu kazi.
SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza, Umuyobozi w’ishuri rya RCS, yavuze ko abanyeshuri batangiye ari 550 ariko bane muri bo bakaba batararangije amasomo.
Abanyeshuri 2 bahawe imyanya mu ishuri rya Polisi, abandi 2 ntibashoboye kurangiza amahugurwa kubera imyitwarire mibi.
SSP Bazambanza yavuze ko mu masomo bahawe harimo amasomo ya gisirikare, imyitozo ibaha ubushobozi bwo kugira imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo kumva amabwiriza, bahawe kandi amasomo yo kwirwanaho badakoresheje intwaro.
Bahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta zizabafasha mu kazi kabo.
Mu gufatanya n’izindi nzego bishyuriye mituweli abaturage 148 batishoboye bo mu Murenge wa Muhazi.
Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu gutsinda neza amasomo barimo Nikwigize Viateur, Muhawenimana Steven na Ishimwe Eric.