Urupfu rwashenguye abatari bake, Umugore yiciwe muri resitora atewe ibyuma kugeza anogonotse

Urupfu rwashenguye abatari bake, Umugore yiciwe muri resitora atewe ibyuma kugeza anogonotse
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 49 ukomoka mu gihugu cya Malaysia mu gace ka Cheras, biravugwa ko yiciwe mu nzu bahahiramo ibyo kurya ateraguwe ibyuma. Bikaba bitekerezwa ko abantu barindwi barimo inshuti ze bakoranaga babigizemo uruhare.
Umuyobozi muri polisi yo muri iki gihugu, Aidil Bolhassan yemeje aya makuru, avuga ko urupfu rw’umugore wishwe atewe ibyuma rwabateye urujijo. Akomeza avuga ko byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, mu masaha y’umugoroba.
Ubwo umurambo w’uyu mugore wishwe wabonekaga, bawusanganye ibikomere biri hagati ya bine na bitanu. Bikaba bikekwa ko ari ibyuma yatewe n’abataramenyekana bikamuviramo guhita apfa.
Polisi yatangaje kandi ko hari abantu barindwi harimo abagabo batanu n’abagore babiri bakoranaga muri resitora bamaze gufungwa mu rwego rwo gufasha iperereza, ndetse n’abatangabuhamya bakaba bagishakishwa ngo hemezwe neza intandaro y’urupfu rwe rukomeje kuvugisha benshi.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise woherezwa mu bitaro biri hafi kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku cyaba cyateye urupfu rwe, nk’uko ikinyamakuru The Star cyabyanditse.
Source: Bwiza