Urukiko rwahanishije Nkunduwimye ’Bomboko’ igifungo cy’imyaka 25 akayimara mu buroko

Jun 11, 2024 - 01:47
 0  284
Urukiko rwahanishije Nkunduwimye ’Bomboko’ igifungo cy’imyaka 25 akayimara mu buroko

Urukiko rwahanishije Nkunduwimye ’Bomboko’ igifungo cy’imyaka 25 akayimara mu buroko

Jun 11, 2024 - 01:47

Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Nkunduwimye Emmanuel ’Bomboko’ igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu cyumweru gishize,Nkunduwimye bahimbaga”Bomboko”ubusanzwe waburanaga ataha iwe yahise yambikwa amapingu aba ajyanywe gufungwa,ategereje umwanzuro ku bihano bye byatangajwe uyu munsi, tariki ya 10 Kamena 2024.

Bomboko yahamijwe ibyaha nyuma y’iminsi ine y’umwiherero w’inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza b’umwuga ndetse n’inyangamugayo zigera muri 24 zatoranyijwe mu baturage b’Ububiligi.

Iyo nteko nyuma yo kwiherera basuzuma ibirego babihuza n’ubuhamya bw’uregwa n’abamwunganira ndetse n’abatangabuhamya b’impande zombi inteko iburanisha yanzuye ko yasanze ibyaha uko ari bitatu yari akurikiranyweho bimuhama.

Nkunduwimye Emmanuel uzwi kw’izina rya BOMBOKO ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba ari naho atuye, yari akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: kugira uruhare muri jenoside,ubwinjiracyaha mu cyaha cya jenoside ndetse n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.

Ibi byaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreye hirya no hino mu mujyi wa Kigali cyane cyane ahahoze hitwa mu gakinjiro hano mu mujyi wa Kigali, mu igaraji ryari rizwi nka AMGAR.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461