Urugamba rwari umuriro gusa! M23 yahanganye na FARDC n’abambari bayo ifata agace ka Bihambwe

Urugamba rwari umuriro gusa! M23 yahanganye na FARDC n’abambari bayo ifata agace ka Bihambwe
Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo yaramukiye mu gace ka Bihambwe muri gurupoma Kibabi,aho izi nyeshyamba zigaruriye agace ka Bihambwe.
Inyeshyamba za M23 zahanganye amasaha hafi 6 n’ingabo z’u Burundi zari zikambitse muri ako gace ka Bihambwe,birangira zo na FARDC bahunze.
Mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo ni bwo iyi mirwano yatangiye mu midugudu ya Buguri na Kagundu, hamwe n’ahandi,nkuko abahatuye babitangaje.
Iyo midugudu iri mu gace kitwa Nyamirazo muri grupema ya Mupfuni Matanda, nko mu birometero 4 uvuye Bihambwe.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ingabo za Kongo n’imitwe yitwaje intwaro bagerageje kwirukana inyeshyamba za M23 muri iyi midugudu.
Icyakora,ngo FARDC ntacyo yagezeho muri iyo mirwano, usibye abaturage bahunze berekeza Masisi.Itumanaho rya terefone rimaze hafi ukwezi rikuweho muri aka gace.
Byongeye kandi, ibintu byakomeje kuba bibi kandi kuri uyu wa gatatu, i Sake, mu gace ka Kamuronza muri Masisi.
Aha hamaze iminsi ibiri imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Kongo zishyigikiwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Aha ngaha inyeshyamba za M23 zahanganye amasaha hafi 6 n’ingabo z’u Burundi zari zikambitse muri ako gace ubu ingabo za Leta zikaba ziriguhungira mu bice bya Ngungu na numbi.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Ngungu ivuga ko abasirikare ba Leta y’u Burundi biriwe bahungisha inkomere zizanwa muri ako gace.