Urubyiruko rw’i Goma rwatangije imyigaragambyo rwatwitse ibendera rya USA

Urubyiruko rw’i Goma rwatangije imyigaragambyo rwatwitse ibendera rya USA
Urubyiruko rw’i Goma rwatangije imyigaragambyo, baramagama guceceke k’umuryango mpuzamahanga ku bwicanyi bukomeje kubera mu gihugu cyabo.
Kuri uyu wa mbere,nibwo abigaragambya benshi bagiye mu mihanda ya Goma "kwamagana guceceka k’umuryango mpuzamahanga" imbere y’intambara kandi "basaba FARDC gukora ibikorwa bikomeye byo kurwanya M23".
Aba barashyira mu majwi Amerika (USA) ko irebera ubwicanyi, kugeza nubwo batwitse ibendera ryayo.
Umwe mu bigaragambya yagize ati :"Turarambiwe, twamaganye guceceka k’umuryango mpuzamahanga mu bibera hano.Nibahe inkunga ikomeye ingabo zacu kugira ngo zishyire iherezo ku bibi byatewe na M23."
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku wa 17 Gashyantare 2024, Kamerhe yavuze ko nta gushidikanya RD Congo yatewe n’igihugu cy’u Rwanda.
Umunyapolitiki Vital Kamerhe avuga ko mu buryo bwihutirwa, Igihugu cye kigomba gukoresha uburenganzira gihabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kwirwanaho, bakarwanya u Rwanda avuga ko rwabateye.
Yagize ati “ RDC igomba gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, kugira ngo irwanye uwayiteye wamenyekanye, u Rwanda.”
Kamerhe uri ku ruhembe mu bayobozi b’Ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacre, yemeje ko Congo idateze kuganira na M23.