Uramutse ukoreye umugore wawe ibi bintu buri joro ntiyazigera aguca inyuma

Mar 28, 2024 - 17:57
 1  1723
Uramutse ukoreye umugore wawe ibi bintu buri joro ntiyazigera aguca inyuma

Uramutse ukoreye umugore wawe ibi bintu buri joro ntiyazigera aguca inyuma

Mar 28, 2024 - 17:57

Kubwira umugore wawe ko umukunda si byo ukwiye gukora gusa kugirango urugo rukomere. Ugomba kuba witeguye kumwereka urukundo ukora ibikorwa bimwe na bimwe bituma agenda arushaho kugukunda

Uyu munsi tugiye kukugezaho ibintu 3 byoroshye wakorera umugore wawe buri joro bigatuma abona ko umukunda birenze maze nawe akagukunda atitangiriye itama.

1. Nijoro, nk’umugabo, ntugomba gusinzira nk’umupfu. Ugomba kugerageza kubyuka nijoro maze ukareba ko umugore wawe ameze neza. Niba hakonje ukamworosa neza. Iyo ukoze ibi bimwerea ko umwitayeho kandi umukunda cyane.

2. Ntuzibagirwe kubwira umugore wawe uburyo ari umugisha ku buzima bwawe. Ni ngombwa kubikora nijoro kuko ni bwo muba mukitse imirimo. Koresha uyu mwanya umwereke uburyo ari uw’agaciro gakomeye.

3. Icya nyuma, ntuzibagirwe kumutetesha. Abagore bakunda guteteshwa nk’abana. Mufate ku rutugu umujyane kuryama ubundi umworose, ushobora kumuterura muvuye muri salon ukamujyana ku buriri ukamworosa ubundi ukamusaba gusinzira agasinzira umureba mu maso nk’akana gato. Ibi bizatuma agukunda birenze.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268