Undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg - Virusi ya Marburg - 02.10.2024

Oct 3, 2024 - 05:25
 0  931
Undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg - Virusi ya Marburg - 02.10.2024

Undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg - Virusi ya Marburg - 02.10.2024

Oct 3, 2024 - 05:25

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu cumi n’umwe bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.

Abamaze kumenyekana banduye biyongereyeho barindwi, bose hamwe baba 36, abarimo kuvurwa ni 25. Kugeza ubu ntawe biratangazwa ko yakize iki cyorezo.

Tariki 27 Nzeri 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Iyi virusi ngo ntiyandurira mu mwuka, ahubwo yandura binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi biva mu mubiri w’umuntu uyirwaye.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com