Umwicanyi Kazungu yongeye kwemerera Urukiko ko ibyaha aregwa yabikoze, asaba ikintu gikomeye cyane

Umwicanyi Kazungu yongeye kwemerera Urukiko ko ibyaha aregwa yabikoze, asaba ikintu gikomeye cyane
Kazungu Denis uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo cy’aho yari atuye, yongeye kwemerera Urukiko ko ibyaha aregwa yabikoze, icyakora asaba imbabazi abo yiciye, Abanyarwanda bose ndetse na Perezida w’u Rwanda.
Kazungu Denis uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo cy’aho yari atuye, yongeye kwemerera Urukiko ko ibyaha aregwa yabikoze, icyakora asaba imbabazi abo yiciye, Abanyarwanda bose ndetse na Perezida w’u Rwanda.
Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo uru Rukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi uru rubanza.
Kazungu bwa mbere yaje mu Rukiko kuburana mu mizi, nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, dore andi maburanisha yabaga hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabye Urukiko yambaye impuzankango y’imfungwa zitarakatirwa y’ibara ry’iroza, inkweto n’amasogisi by’umukara.
Nk’uko bisanzwe mu ntango z’urubanza, ubwo Umucamanza yabazaga uregwa niba aburana yemera ibyaha, Kazungu Denis yavuze ko abyemera.
Kazungu Denis, ubwo Urukiko rwari rumubajije ku byaha aregwa n’Ubushinjacyaha, yasubije agira ati “Mu byo bandeze byose, ntacyo nongeraho, byose narabikoze.”
Ni mu gihe bamwe mu bo mu miryango y’abo bikekwa ko bishwe na Kazungu, aho bari mu cyumba cy’Urukiko, bumvikanaga mu gahinda n’amarira no mu majwi y’agahinda kenshi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikiranye kuri Kazungu Denis ibyaha 10 byakozwe mu bihe binyuranye, birimo ibishingiye ku kwica abantu batandukanye barimo abo yajyanaga iwe abashukisha akazi.
yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.
Ubushinjacyaha bwagarutse ku mikorere y’ibyaha biregwa Kazungu Denis birimo no gusambanya n’abagore, busabira uregwa igifungo cyo gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Nyuma yo gusabirwa iki gihano, Kazungu Denis yabajijwe icyo akivugaho, abanza gusaba imbabazi abo yiciye abantu, Umuryango Nyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Kazungu kandi yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuzaca inkoni izamba, rukamugabanyiriza igihano, ntahanishwe gufungwa burundu.