Umwe muriba Minisitiri bo muri kenya yatangaje ko agomba kwegura kubera impamvu itangaje

Umwe muriba Minisitiri bo muri kenya yatangaje ko agomba kwegura kubera impamvu itangaje
Minisitiri Ushinzwe iterambere ry’Amakoperative n’Ibigo Bito n’Ibiciriritse muri Kenya, Wycliffe Oparanya yatangaje ko yiteguye kwegura mu nshingano ze igihe azaha inama guverinoma iyobowe na Perezida William Ruto ntizakirwe.
Minisitiri Oparanya wari mu materaniro mu rusengero rwa Mariakani Church of God kuri iki Cyumweru yavuze ko icyatumye agirwa Minisitiri ari ibikorwa yakoze ubwo yari guverineri w’Intara ya Kakamega.
Ati “Abageze muri Kakamega bazi ibikorwa nahakoze nkiri guverineri, ni yo mpamvu guverinoma yampaye akazi, ni uko nshoboye gukora. Nzabafasha ariko nimbabwira ngo tunyure muri iki cyerekezo bagakerensa inama zanjye nzegura nisubirire mu rugo.”
NTV Kenya yanditse ko uyu mugabo yavuze ko ari ngombwa ko abaturage bo mu bwoko bwa Luhya bunga ubumwe.
Ni mu gihe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Moses Wetangula wari mu Burengerazuba bwa Kenkya yavuze ko yishimiye ko muri Guverinoma nshya hongewemo n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.
