Umwe mu ba DJ bakomeye yongewe mu birori bya ‘Kigali Auto Show’

Umwe mu ba DJ bakomeye yongewe mu birori bya ‘Kigali Auto Show’
DJ Marnaud yamaze kongerwa mu birori bya ‘Kigali Auto Show’ byatumiwemo itsinda rya ‘Tag Team’ rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki kubera ukuntu bavanga imiziki banavuza ingoma zaka umuriro.
Uretse DJ Marnaud wongewe muri ibi birori, IGIHE yamenye amakuru ko abari gutegura ibi birori banamaze kwemeranya n’itsinda ry’abahanga mu gutwara imodoka muri Uganda ryitwa ‘Subaru Boys’ ry’i Kampala rizitabira n’imodoka 10.
‘Kigali Auto Show’ ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, biba bigamije kumurika imodoka na moto bifite umwihariko, uretse izimurikwa hanabera ibirori byo kugaragaza ubuhanga mu gutwara.
Ibirori bya ‘Kigali Auto Show’ byitezwe ko bizabera ahitwa Tuza Inn i Nyamata ku wa 3 Kanama 2024 bikazaba biyobowe na Miss Muyango. Ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko bitangijwe mu 2023 bikitabirwa n’imodoka na moto zifite umwihariko, byose hamwe birenga 100. Byayobowe na Sheilah Gashumba afatanyije na Miss Nishimwe Naomie.
Kuri iyi nshuro ibi birori byitezwemo udushya twinshi turimo n’imyiyereko y’imodoka 100 zizahagurukira rimwe mu Mujyi wa Kigali zerekeza i Nyamata.
