Umwarimu wigisha muri kaminuza yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guteragura ibyuma mugenzi we

Umwarimu wigisha muri kaminuza yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guteragura ibyuma mugenzi we
Kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2024, Jiang Wenhua, umwarimu muri kaminuza ya Fudan, yakatiwe igihano cyo kwicwa n’igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kwica mugenzi we amujombaguye ibyuma.
Urukiko rw’agateganyo rwa Shanghai rwaburanishije uru rubanza muri Gicurasi umwaka ushize, rwatanze imyanzuro ko uyu mugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa ko yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.
Urukiko rwasanze Jiang, igihe yari akiri umushakashatsi ukiri muto mu ishuri ry’ubumenyi bw’imibare muri kaminuza ya Fudan, yagiriye inzika umunyamabanga w’iri witwa Wang ryaje gukura rimuviramo kumwica.
Amakuru avuga ko Jiang, icyo gihe wari ufite imyaka 39, yinjiye mu biro bya Wang afite icyuma akimutera inshuro nyinshi bimuviramo urupfu.
Urukiko rwatanze ibimenyetso bihagije byerekana ko Jianga yishe mugenzi we ku bushake, n’ubugome.