Umwarimu wigisha imibare, yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ishotorana ari imbere y’abanyeshuri

Umwarimu wigisha imibare, yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ishotorana ari imbere y’abanyeshuri
Umwarimu wigisha imibare akanakoresha urubuga rwa TikTok yitwa angeldlaminicele1, yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ishotorana ari imbere y’abanyeshuri.
Uyu mwarimu w’Imibare yari yambaye ikanzu ngufi yerekana ibibero bye n’umubiri we ubwo yigishaga bituma benshi bamunenga bavuga ko bidakwiriye.
Muri aya mashusho,uyu mwarimu yigishaga ibyitwa "improper fraction" nkuko amashusho yabigaragaje.
Umwe mu bavuze kuri iyo videwo yagize ati: "Abahungu ntibatsinda imibare.Niko kuri."
Undi yagize ati: "Abarimu bajye babaha impuzankano y’umuhondo."
Hari undi wagize ati: "Uyu yari hehe ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye?."
Henshi usanga abarimu bigisha Imibare batambara imyambaro ishotorana ariko uyu we yaciye impaka.Uyu mwarimu birakekwa ko ari uwo muri Afrika y’Epfo.
REBA AMASHUSHO: