Umwana w'umukobwa w’imyaka 10 yabyaye nyuma yo gusambanywa na Nyirarume

Aug 8, 2024 - 12:19
 1  1259
Umwana w'umukobwa w’imyaka 10 yabyaye nyuma yo gusambanywa na Nyirarume

Umwana w'umukobwa w’imyaka 10 yabyaye nyuma yo gusambanywa na Nyirarume

Aug 8, 2024 - 12:19

Uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka mu gihugu cya Kenya, Njeri Wa Migwi, yatangaje inkuru ibabaje y’umukobwa w’imyaka 10 wabyaye nyuma yo gusambanywa na Nyirarume.

Ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024 nibwo Njeri Wa Migwi yatangaje iyi nkuru binyuze ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.

Nk’uko byatangajwe na Migwi, uyu mwana w’umukobwa yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 34 asamye, gusa ku bw’amahirwe make uruhinja yibarutse rwapfuye hashize iminsi 8 ruvutse.

Ubara iyi nkuru akomeza avuga ko se w’uyu mwana wahohotewe yanze ko amugarukira mu rugo rwe.

Njeri Wa Migwi yagize ati: “Se yanze ko amugarukira mu rugo rwe. Twamujyanye ku ishuri babamo bacumbikirwa. Kuri ubu ari kugenda yoroherwa gahoro gahoro. Umutima wanjye ukomeje kubabazwa n’iyangizwa ry’abana b’iki gihugu. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06