Umwana w'imyaka itatu ariwe n'inzoka ahita apfa

Jul 15, 2024 - 08:38
 0  785
Umwana w'imyaka itatu ariwe n'inzoka ahita apfa

Umwana w'imyaka itatu ariwe n'inzoka ahita apfa

Jul 15, 2024 - 08:38

Umwana muto w’umukobwa wo mu gihugu cya Kenya ufite imyaka itatu y’amavuko, bitunguranye yariye inyama y’inzoka ayisanze mu mbuga y’iwabo bimuviramo urupfu.

Ku wa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 nibwo ibi byabereye mu gace ka Mwingi muri Kitui. Raporo y’iperereza igaragaza ko ubwo umwana yatemberaga ku irembo yabonye inzoka batwitse maze yibeshya ko ari inyama ihiye ahita ayirya.

Byaje kuvumburwa nyuma ko iyo nzoka yari yishwe na nyirakuru w’uyu mwana utatangajwe amazina ye muri iyi nkuru; ubwo inzoka yazaga mu rugo rwabo nyirakuru we yarayibonye arayica, ndetse aranayitwika ariko yibagirwa kuyijugunya kure ari nabyo kabitera y’urupfu rw’umwana waje kuyirya ikamuhitana.

Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko inzoka umwana yariye ari imwe mu zifite ubumara bwinshi bityo ko nta cyizere cy’uko yari burokoke, nyamara hari n’abibazaga impamvu nyirakuru w’umwana atari yishe inzoka ngo ayishyingure, cyangwa se ayijugunye aho umwana atagera.

Ubusanzwe mu muco w’agace batuyemo muri Kenya, iyo umuntu yishe inzoka aba agomba kuyitwika hanyuma ibisigazwa byayo nabyo bigatabwa, gusa siko umukecuru wareraga uyu mwana yabigenje. Abaturanyi be baribaza niba koko kutayijugunya kure y’urugo yarabikoze abigambiriye.

Muri Kitui ni hamwe mu duce dukunze kugaragaramo abantu benshi bapfuye bitewe n’inzoka. Ahanini bitewe n’imihindagurikire y’ibihe bituma inzoka nyinshi ziva aho zisanzwe ziba zikaza guhiga amazi, ndetse n’ibyo kurya mu baturage.

Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko mu gihe cy’imvura nyinshi nabwo bibasirwa n’inzoka mu ngo zabo zivuye mu misozi. Ati "N’iyo nta mvura ihari usanga zaje guhiga ibyo kurya."

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501