Umwana w’imyaka 8 yarohamye mu Kivu yitaba Imana

Umwana w’imyaka 8 yarohamye mu Kivu yitaba Imana
Nyamasheke: Umwana w’umuhungu w’imyaka umunani wo mu Murenge wa Macuba, yabaga mu Mudugudu wa Maseka Akagari ka Kibogora Umurenge wa Kanjongo yarohamye mu Kivu.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Kamena 2024, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, (17h00), yagiye kogana n’abandi bana mu kiyaga cya Kivu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Kanyogote yabwiye itangazamakuru, ko ibyo byago byabaye.
Ati “Ejo twiriranywe ibyago byinshi umwana warohamye yitwa Niyonkuru Samuel, ari mu kigero cy’imyaka 8, yari yajyanye n’abandi koga mu Kivu ararohama.”
Kanyogote yanavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse, ugiye kugezwa ku Bitaro bya Kibogora.