Umwana w'imyaka 13 yabyariye mu bwiherero bw'ishuri nyuma yo guterwa inda na mugenzi we w'imyaka 15

Umwana w'imyaka 13 yabyariye mu bwiherero bw'ishuri nyuma yo guterwa inda na mugenzi we w'imyaka 15
Umwana w’imyaka 13 y'amavuko ukomoka i Sochaczew muri Poland yibarutse uruhinja rw’ibiro 3 n’amagarama 20 ubwo yari ari mu bwiherero bw'aho bari bakoreye urugendoshuri rwateguwe ni ikigo cy’amashuri abanza uyu mwana wahise uba umubyeyi asanzwe yigaho.
Uyu mwana w’imyaka 13 ukomoka muri Poland yibarutse umwana w’umuhungu mu byumweru bishize aho uyu mwana wavutsa yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho.
Ku munsi w’ejo hashize umuvugizi w’ibitaro by’abana i Kraków-Prokocim, avuga ko ubuzima bw’umwana wavutse bukiri kwitabwaho kugira ngo barebe ko yabasha guhumeka neza kuko yavutse atameze neza.
Mu kiganiro yagiranye na "Fakt" uyu muvugizi yagize ati: "umuhungu aracyari muri ICU. Agomba kuguma aho kugeza akize."
Uyu mwana w'imyaka 13 wabyaye yatewe inda n’umwana mugenzi we w'imyaka 15, akaba ari umuturanyi we bombi bari bamaze igihe bakundana.
Ubuyobozi bw’ishuri uyu mwana wabyaye yigaho ntibwigeze bumenya ko uyu mwana wamaze kuba umubyeyi atwite kuko nabo batunguwe no kubona abyariye mu rugendoshuri bari bateguye.