Umwana w'imyaka 11 yafunzwe azira kuroga nyina amuziza ko ahora amutumagiza buri kanya

Umwana w'imyaka 11 yafunzwe azira kuroga nyina amuziza ko ahora amutumagiza buri kanya
Polisi yo mu Ntara ya Morogoro muri Tanzania, yataye muri yombi umunyeshuri witwa John Kandore washatse kwica Nyina ubwo yashyiraga umuti wica udusimba mu biryo bitewe nuko ngo Nyina ahora amutumagiza buri kanya no kumuha imirimo myinshi bigatuma atabona umwanya wo gukina n'abandi bana.
Polisi yavuze ko uyu Munyeshuri witwa John Kandore w'inyaka 11 wiga mu mwaka wa karindwi, yahengereye nyina ahishije ibyo kurya, maze afata umuti wica udusimba awushyira muri ibyo biryo, maze nyina hamwe n'abandi bantu batanu bariye kuri ibyo biryo bahita bafatwa no kuribwa munda maze babatwara Kwa Muganga bameze nabi.
Ibizamini byo kwa Muganga, byerekanye ko bariye ibiryo bihumanyije.
Polisi yavuze ko ibyo byabaye kuri uyu wa kabiri 11 Gashyantare 2025, mu gace kitwa Msalabani.
Nyuma y'iperereza basanze uwo mwana ariwe wakoze ayo mahano yogushaka kwica Nyina witwa Regina John Kalinga w'inyaka 44 amuziza ko ahora amutumagiza buri kanya ndetse ngo akamuha n'imirimo idashira bigatuma atabona akanya ko gukina n'abandi bana.
Polisi yasabye ababyeyi kujya birinda guhoza abana ku nkeke kuko hari igihe bivamo amakimbirane ashobora gutuma harimo nuwahasiga ubuzima.