Umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’inkumi z’impanga Bukuru Jennifer na Butoya Shakira

Nov 24, 2023 - 22:45
 0  1037
Umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’inkumi z’impanga Bukuru Jennifer na Butoya Shakira

Umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’inkumi z’impanga Bukuru Jennifer na Butoya Shakira

Nov 24, 2023 - 22:45

Nyuma yo kwiga mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda, abakobwa babiri b’impanga Bukuru na Butoya biyemeje gutangira umuziki.

Umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’abakobwa babiri b’impanga banaherutse kurangiza mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda. Kuri ubu bamaze gusohora indirimbo yabo ya mbere bise ‘Mabukwe’.

Ku ikubitiro iri tsinda rizwi nka ‘J-Sha’ ryinjiye mu muziki w’u Rwanda ryahise risohora indirimbo yaryo ya mbere ryise ‘Mabukwe’, ikaba yanasohokanye n’amashusho yayo.

Ni itsinda rigizwe n’abakobwa b’impanga bitwa Bukuru Jennifer na Butoya Shakira bakaba bararangije mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki mu 2021.

Aba bakobwa bafite ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye mu muziki, baririmbye mu birori bitandukanye nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth, AU Summit byose byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06