Umuyobozi w'ikigo kirera imfubyi yatawe muri yombi na polisi azira gusambanya abana batanu

Umuyobozi w'ikigo kirera imfubyi yatawe muri yombi na polisi azira gusambanya abana batanu
Umugabo witwa Stephano Maswala ufite imyaka 35 utuye mu ntara ya Pwani ahitwa muri Mlandizi, muri Tanzania, wari Umuyobozi w'ikigo kirera imfubyi yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gusambanya abana batanu bo muri icyo kigo yari abereye umuyobozi.
Polisi yatanganje ko uyu Stephano Maswala, yasambyanyije abo bana batanu b'imfubyi mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa cumi 2024 kugeza mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Polisi yavuze ko iyo yajyaga gusambanya abo bana yababwiraga ko ariho abafasha mu mitekerereze kugirango ngo batazajya bashukwa n'abagabo ahubwo ngo bibafashe gukurikira neza amasomo yabo.
Polisi yavuze ko iperereza nirirangira uwo Muyobozi azahita ashyikirizwa ubutabera kugirango aryozwe ibyo byaha acyekwaho.