Umuyobozi uzongera guhohotera abaturage abaziza kuvugana n’Itangazamakuru azabibazwa-ACP Rutikanga

Umuyobozi uzongera guhohotera abaturage abaziza kuvugana n’Itangazamakuru azabibazwa-ACP Rutikanga
Umuvugizi wa Police w’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko umuyobozi uwariwe wese uzagaragara mubikorwa byo guhohotera abaturage abaziza gutanga amakuru mu itangazamakuru ku bitagenda iwabo azabibazwa.
Yabigarutseho nyuma yaho hari bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu bamaze igihe bagaragaza ko bari guhohoterwa na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze nyuma yaho bavuganye n’Itangazamakuru, aho benshi bagiye bagaragaza ko badatekanye aho batuye ndetse ko hari na bamwe byaviriyemo kujyanwa mu bigo ngororamuco ( Aho bafungira inzererezi).
Uyu wa 29/11/2024, umuvugizi wa Police yavuganye na BTN , dukesha iyi nkuru agaruka kuri iki kibazo, agira ati:”Ntabwo byemewe guhohotera uwatanze amakuru , Police ntabwo tuzihanganira uwariwe wese yaba n’umuyobozi uzagaraga mu bikorwa bihohotera umuturage watanze amakuru kubitagenda tuzamufata abibazwe”.
Yakomeje avuga ko, umupolisi wese uzakoreshwa n’inzego z’ibanze bikagaragara ko bahohoteye umuturage azizwa kuvugana n’Itangazamakuru azabibazwa, Ati:”Cammand wa police, twafata ari mubikorwa nk’ibi birimo kugirira nabi umuturage bamuziza kuvugana n’Itangazamakuru azabibazwa bikomeye bishobora no kumukura muri police y’u Rwanda ”.