Umuyobozi ushinjwa kwiba ibiryo, yahanwe n'Akarere mu gihe ubushinjacyaha bwanze kumuregera urukiko!

Jul 24, 2024 - 07:01
 0  423
Umuyobozi ushinjwa kwiba ibiryo, yahanwe n'Akarere mu gihe  ubushinjacyaha bwanze kumuregera urukiko!

Umuyobozi ushinjwa kwiba ibiryo, yahanwe n'Akarere mu gihe ubushinjacyaha bwanze kumuregera urukiko!

Jul 24, 2024 - 07:01

Hamana Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye ukekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri mu Karere ka Nyanza, yarafunguwe asanga Akarere karamuhagaritse mu kazi igihe mu gihe cy’amezi atatu

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2024 ni bwo umuzamu w’iryo shuri riri mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo yafatanywe ibiryo by’abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi.

Uwo akimara gufatwa yasanganwe urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo by’abanyeshuri ahita avuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri, Hamana Jean de Dieu.

Icyo gihe RIB yahise itangira iperereza ita muri yombi Hamana inafunga uwo muzamu inata muri yombi umucuruzi bikekwa ko yari ashyiriye ibyo biryo.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru; wagiranye ikiganiro kirambuye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yemeje ko uyu muyobozi yahagaritswe by’agateganyo mu kazi.

Ati“Nibyo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hari iperereza riri gukorwa ku byaha akurikiranweho n’ubutabera”.

Umuyobozi w’ishuri wahagaritswe by’agateganyo Hamana Jean de Dieu ubu yararekuwe, harekuwe kandi umuzamu n’uriya mucuruzi barekuwe by’agateganyo.

Ubwo UMUSEKE wifuzaga kumenya icyo Hamana avuga ku ihagarikwa mu kazi yanze kugira icyo abivugaho.

Ati “Number washatseho amakuru n’ubundi wakongera kuyashaka mu buryo bwawe”.

Hari amakuru avuga ko Hamana n’abo bari bafatanyije dosiye yabo yakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha ariko ntibwaregera Urukiko ngo abakekwaho kwiba biriya biryo baburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aba bahise barekurwa ariko dosiye yabo iza kugezwa mu Rukiko bakazaburana mu mizi ariko bari hanze.

Ubwo UMUSEKE wageragezaga kubibaza Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda Faustin Nkusi, ntibyakunze.

Biteganyijwe ko Hamana Jean de Dieu agomba guhagarikwa amezi atatu adakora atanahembwa.

Mu gihe yaba umwere ku byaha akurikiranweho ashobora guhembwa ayo mafaranga y’amezi atatu atahembwe mu gihe yahamwa n’ibyaha agahita yirukanwa mu kazi ka leta.

Hari amakuru kandi ko hakozwe igenzura bakabona ko hari ibindi biryo by’abanyeshuri byabuze.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com