Umuyobozi mukuru wa Hamasi yivuganwe n'igisirikare cya Israel nkuko cyabyigambye

Jul 15, 2024 - 12:57
 0  288
Umuyobozi mukuru wa Hamasi yivuganwe n'igisirikare cya Israel nkuko cyabyigambye

Umuyobozi mukuru wa Hamasi yivuganwe n'igisirikare cya Israel nkuko cyabyigambye

Jul 15, 2024 - 12:57

Igisirikare cya Israel kivuga ko umuyobozi mukuru wa Hamas, Rafa Salama, yiciwe mu gitero cy’indege cyabereye i Gaza ku wa Gatandatu. Hamas ariko ntabwo yemeje ayo makuru.

Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza yavuze ko igitero cya Israel cyibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo mu gace kagenewe ubutabazi muri Khan Younis, gihitana byibuze Abanyapalestine 90 abandi 289 barakomereka.

Israel yavuze ko iki gitero cyibasiye abayobozi bakuru ba Hamas, ariko Hamas ivuga ko iki kirego ari "ibinyoma" kandi ko ari uguha impamvu icyo gitero.

Ababyiboneye bavuga ko babonye byibuze "indege nini z’intambara eshanu zitera ibisasu hagati mu gace ka Al Mawasi, mu burengerazuba bwa Khan Younis".

Abenshi mu bakomeretse boherejwe mu bitaro bya Nasser biri hafi.

Icyakora, nk’uko abayobozi n’abaganga babitangaza, iki kigo “ntikigishoboye gukora” kubera ko abaganga “barengerewe n’abantu benshi bakomereka”.

Aganira na BBC, Dr Mohammed Abu Rayya, uri mu bitaro byita ku ngaruka z’icyo gitero, yavuze ko benshi mu bakomeretse bari bafite ibikomere byinshi by’ibice by’ibisasu.

Yavuze ko ari nko kuba muri "gehenomu", yongeraho ko benshi mu bahitanwa b’abasivili, cyane cyane ari abagore n’abana.

Ingabo za Israel zavuze ko Salama, wari umuyobozi wa Brigade ikorera Khan Younis, yari umwe mu "bateguye" igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu majyepfo ya Israel kandi akaba yari inshuti magara ya Mohammed Deif, umuyobozi mukuru w’Ingabo za Hamas.

Umuvugizi w’ingabo yavuze ko urupfu rwa Salama "rubangamira cyane ubushobozi bwa gisirikare bwa Hamas".

Ntibiramenyekana niba Deif nawe yarishwe. Ingabo za Israel zavuze ko na we yibasiwe muri icyo gitero.

Deif ari mu bagabo bashakishwa cyane na Israel mu myaka ibarirwa muri za miro

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501