Umuvuzi gakondo yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gusanga yoroye impyisi iwe mu rugo avuga ko ariyo akoresha iyo ashaka ku guruka ajya mu kirere

Jan 26, 2025 - 17:07
 1  581

Umuvuzi gakondo witwa Emmanuel John Maduhu, w'inyaka 31 utuye mu ntara ya Simiyu mu karere ka Bariadi muri Tanzania. yatawe muriyombi nyuma yogusanga yoroye impyisi iwe mu rugo aho yabwiye Polisi ko iyo mpyisi ayikoresha iyo ashaka kuguruka ajya mu kirere.

Ubwo yatabwaga muriyombi na Polisi, yavuze ko impyisi afite ayikoresha mu buvuzi bwe bwa gakondo, ariko cyane cyane akayikoresha iyo ashaka kuguruka ajya mu kirere.

Uyu Emmanuel ntabwo yasobanuye neza icyo abagiye gushaka mu kirere ndetse ngo anasobanure uburyo iyo mpyisi yayibonye kuko ubusanzwe izo nyamaswa ziba mu ishyamba. 

Emmanuel yahise ajya gucumbikirwa na Polisi aho iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane icyatumye uyu muvuzi gakondo atunga iyo mpyisi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Polisi yasabye abaturage kwirinda gutunga inyamaswa z'ishyamba kuko ziteza ibibazo harimo naho usanga zimwe zihitana ubuzima bwabo mu muryango uzoroye .

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06