Umutwe wa M23 watanze umucyo ku bihumbi by’imirambo yatoraguwe ku mihanda yo mu mujyi wa Goma mbere yo gushyingurwa

Feb 5, 2025 - 15:30
 0  1269
Umutwe wa M23 watanze umucyo ku bihumbi by’imirambo yatoraguwe ku mihanda yo mu mujyi wa Goma mbere yo gushyingurwa

Umutwe wa M23 watanze umucyo ku bihumbi by’imirambo yatoraguwe ku mihanda yo mu mujyi wa Goma mbere yo gushyingurwa

Feb 5, 2025 - 15:30

Umutwe wa M23 watanze umucyo ku bihumbi by’imirambo yatoraguwe ku mihanda yo mu mujyi wa Goma mbere yo gushyingurwa, uvuga ko ari iy’abasirikare bo mu ngabo za leta ya RDC n’abazifasha ku rugamba biciwe ku rugamba.

Amakuru aheruka gutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), igaragaza ko ku mihanda ya Goma hamaze gutoragurwa imirambo ibarirwa mu 2,000 ndetse iranashyingurwa; mu gihe indi ibarirwa muri 700 ikiri mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye bikorera muri uriya mujyi; nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryabitangaje.

Amakuru kandi avuga ko hari “imirambo myinshi yamaze kubora ikiri mu bice bitandukanye, by’umwihariko ku kibuga cy’indege ndetse no kuri gereza ya Goma”.

Guverinoma ya RDC biciye muri Minisitiri w’itumanaho akanaba umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, iheruka gutangaza ko imirambo ikomeje gutoragurwa i Goma ari iy’abantu bishwe n’Ingabo z’u Rwanda, n’ubwo nta gihamya yigeze atanga ku byo yabwiye itangazamakuru.

Kinshasa yakunze gushinja ingabo z’u Rwanda kuba ari zo zirwana intambara umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo zayo, ndetse inshuro nyinshi abategetsi bayo bakunze kuvuga ko M23 nta yibaho.

Perezida w’uyu mutwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yanyomoje ibikomeje gutangazwa na Leta ya Congo ikomeje kuvuga ko abishwe ari abasivile, avuga ko imirambo yatoraguwe ku mihanda ya Goma ari iy’abasirikare ba Leta ndetse n’ababafasha ku rugamba biciwe mu mirwano.

Ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye guhagarika kwishora mu mpaka ziteye isoni zerekeye impfu zabereye i Goma. Imirambo yari yuzuye imihanda ya Goma yakusanyijwe n’inzego z’ubuzima zikayibika mu buruhukiro bw’ibitaro bya Goma mbere yo kuyishyingura, mu by’ukuri ni iy’abasirikare ba FARDC n’abafatanyabikorwa babo (Wazalendo, FDLR, FDNB n’Abacanshuro) baguye ku rugamba.”

Bertrand Bisimwa yasobanuye ko hari abasirikare ba FARDC n’abafatanyabikorwa babo batsinzwe urugamba banze kubahiriza itegeko M23 yari yatanze ry’uko bagomba kurambika intwaro, mbere yo guhurizwa muri Stade de l’Unité.

Yakomeje agira ati: “Bahisemo kwishora mu mirwano mu mujyi wa Goma rwagati, birangira bishwe.”

M23 ivuga ko imirambo ya bariya basirikare yamaze gushyingurwa, ndetse kuri ubu umutekano akaba ari wose mu mujyi wa Goma.

Yunzemo ko nta muryango n’umwe utuye i Goma uri mu cyunamo ku bwo kwicirwa umuntu.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06