Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu n’ikibuga cy’indege cyaho

Feb 14, 2025 - 16:18
 0  938
Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu n’ikibuga cy’indege cyaho

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu n’ikibuga cy’indege cyaho

Feb 14, 2025 - 16:18

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbere y’uko M23 yinjira muri Kavumu, muri uyu mujyi hagaragaye abasirikare benshi bo mu ihuriro ry’ingabo za RDC bahunga, berekeza mu Mujyi wa Bukavu uri mu birometero hafi 25 uvuye i Kavumu.

Umuturage uri muri uyu mujyi, yumvikanye avuga ati “Barahunze, ubu M23 igeze muri Kavumu. M23 iri kubirukansa. Abasirikare bari kwiruka cyane.”

Kavumu ni ahantu h’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo kuko ni ho hari ikibuga cy’indege cyifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo za RDC; ubwo zajyaga kugaba ibitero ku birindiro bya M23.

Iki kibuga cy’indege kandi ni na cyo ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) muri Kivu y’Amajyepfo zakoreshaga, mbere yo gutaha mu ntangiriro za 2024.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje ko Kavumu n’ikibuga cy’indege byafashwe mu rwego rwo gukumirira ikibi aho gituruka.

Kanyuka yagize ati “Nk’uko twabisubiyemo, twasenyeye ikibi aho gituruka. Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyatezaga ibibazo abaturage bo mu bice tugenzura n’ibirindiro byacu. Kuva ubu, Kavumu n’ibice biyikikije birimo ikibuga cy’indege byafashwe na AFC/M23.”

Uyu mujyi ufashwe nyuma y’aho guhera mu ijoro rya tariki ya 13 rishyira iya 14 Gashyantare 2025, abarwanyi ba M23 bafashe santere ya Kabamba na Katana ziri muri teritwari ya Kabare.

Abasirikare b’ihuriro rya Leta ya RDC bafite ubwoba ko mu gihe cya vuba M23 irabambura umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Bamwe muri aba basirikare batangiye guhungira mu zindi ntara nka Tanganyika. Igisirikare cya RDC na cyo gikomeje urundi rugamba rwo kubafata kugira ngo basubire kurwana.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06