Umuturage wo mu karere ka Huye aratabaza asaba ubuvugizi

Umuturage wo mu karere ka Huye aratabaza asaba ubuvugizi
Uyu muturage ari gusaba ubuvugizi, avuga ko aho atuye inzu yenda kumugwaho bitewe n’ubwinshi bw’amazi yenda kumusenyera inzu.
Ni umuturage witwa Niringiyimana Jean Pierre atuye mu karere ka Huye mu murenge wa Rusatira akagari ka Kiruhura ni mu mudugudu wa Rugarama.
Uyu muturage yabwiye ikinyamakuru BIGEZWEHO ko abangamiwe n'ubwinshi bw'amazi aturuka ku nzu z'abandi baturage no mu misozi aturiye akaruhukira ku nzu ye.
Ibimuteye impungenge kuko avuga ko iyo imvura iguye we n'umuryango we babyuka bakicara kugeza imvura ihise batinya ko ishobora kubahushaho inzu bakaba bahasiga ubuzima.
Avuga ko kandi ari ikibazo kimaze imyaka irenga itanu dore ko yatangiye gusaba ubuvugizi kuva muri 2019, kugeza ubu akaba atarahabwa ubufasha ubwo aribwo bwose. Avuga ko yatanze iki kibazo uhereye mu mudugudu atuyemo wa Rugarama kugeza ku murenge gusa buri uko abajije ikibazo cye bamubwira ko icyo kibazo cyatanzwe ku karere bagitegereje igisubizo.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi w'umudugudu wa Rugarama, atubwira ko icyo kibazo bakizi ndetse kandi gisangiwe n'abandi baturage icyakora yongeraho ko bagiye gukorana n'akagari ndetse n'umurenge bakareba uko baba bafashije abo baturage.
Yakomeje avuga ko kandi bari baragerageje guca imiyoboro y'amazi ariko ikagenda isiba bitewe n'ubwinshi bwayo mazi, ariko bakaba bagiye guhuriza hamwe imbaraga bakareba icyo bafasha abaturage.