Umutoza Gatera Moussa ashobora kwirukanwa na Gorilla FC kubera umusaruro mubi

Feb 18, 2024 - 12:16
 0  67
Umutoza Gatera Moussa ashobora kwirukanwa na Gorilla FC kubera umusaruro mubi

Umutoza Gatera Moussa ashobora kwirukanwa na Gorilla FC kubera umusaruro mubi

Feb 18, 2024 - 12:16

Umutoza w’Ikipe ya Gorilla, Gatera Moussa ari ku gitutu ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ashobora kwirukanwa nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya ya Shampiyona.

Gorilla FC yari yatangiye nabi Shampiyona aho yakinnye imikino irindwi ya mbere itarabona intsinzi, yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 ku munsi wa munani tariki 22 Ukwakira 2023 ari na bwo yabonye amanota atatu ya mbere.

N’ubwo yakomeje kwitwara neza bya hato na hato ariko intangiriro z’igice cya kabiri cya Shampiyona ntabwo zayigendekeye neza ku buryo kugeza ubu mu mikino itanu iheruka itazi uko intsinzi isa. Mu bitego bitandatu imaze kwinjizwa imaze gutsinda mu izamu rya mukeba igitego kimwe gusa.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Umutoza Gatera Moussa yaba ari mu muryango usohoka muri Gorilla FC mu gihe yatsindwa umukino ukurikira kuko Ikipe yaba igana mu Cyiciro cya kabiri.

Umwe mu bayobozi ba Gorilla FC waganiriye na IGIHE yagize ati "Imikino itanu yose nta ntsinzi? Birakabije. Mu mikino itanu yose twinjije igitego kimwe gusa, reba nko kuri uyu mukino [batsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0] nta shoti na rimwe rigana mu izamu ryabonetse ku ruhande rwacu?"

"Dufite abakinnyi beza kuko nibo bakinnye igice kibanza cya Shampiyona, gusa bikomeje gutya ntitwamwihanganira [Umutoza Gatera Moussa]."

Kugeza ku munsi wa 20 wa Shampiyona, Gorilla FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 21 inganya na Etincelles FC zirusha rimwe Bugesera FC zirusha kandi umunani Etoile de l’Est ya nyuma na 13 ndetse isa n’iyamaze gusubira mu cyiciro kabiri.

Gatera Moussa ashobora gusezererwa na Gorilla FC nyuma y'imikino itanu nta ntsinzi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268