Umutingito uteye ubwoba wibasiye igihugu cy'Ubuyapani

Umutingito uteye ubwoba wibasiye igihugu cy'Ubuyapani
U Buyapani buri mu bihe bigoye nyuma y’uko Amajyepfo y’Igihugu yibasiwe n’umutingito uremereye wari ku gipimo cya 7.1, ndetse unatuma hazamuka ubwoba bw’uko amazi y’inyanja ashobora kwinjira mu gihugu akangiza ibikorwa bitandukanye.
Uyu mutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ukaba wumvikanye kugera ku ntera nibura ya kilometero 30 uretse ko kugeza ubu agaciro k’ibyo wangije kataratangazwa.
Ikirwa cya Kyushu cyibasiwe cyane kurusha ibindi muri uyu mutingito uretse ko n’ibindi birwa nka Shikoku nabyo byagezwe n’uyu mutingito.
Amazi yo mu nyanja yarenze inkombe zayo yinjira ku butaka mu ntera ya santimetero 50, bituma abashinzwe iby’imitingito muri icyo gihugu batanga umuburo ko hashobora kubaho Tsumani, cyane ko ibimenyetso byagaragazaga ko aya mazi ashobora kugera no muri metero imwe.
Kugeza ubu abantu umunani nibo bamaze gukomerekera muri uyu mutingito mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.