Umusore yiyahuye nyuma yuko bamugiriye inama yo kureka kunywa inzoga n'urumogi byamubase

Umusore yiyahuye nyuma yuko bamugiriye inama yo kureka kunywa inzoga n'urumogi byamubase
Umusore witwa Malilo Hussain, wimyaka 36 utuye mu Ntara ya Kigomba muri Tanzania, yitabye Imana yiyahuye nyuma y'iminota mike murumunawe amugiriye inama yokureka inzoga n'urumogi byamubase.
Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2024 nibwo uyu musore Malilo Hussein, yagiriwe inama na mukuruwe nyuma yogusanga yasinze., aho ku mwumvira yahise yahise yiyahura
Ikinyamakuru cyatangaje iyi nkuru kivuga ko mukuru wa Nyakwigendera yasanze uyu Hussein, yasinze maze afata imimota itanu amugira inama y'uburyo yareka kunywa izonzoga n'urumogi kuko ntacyo byazamugezaho usibye kwangiza ahe hazaza gusa.
Nyuma yaho atandukaniye nuwo mukuru we, uwo Hussain yahise ajya munzu arikingirana, ku gitondo baje gusanga yimanitse mu mugozi yitabye Imana.
Polisi yahise igera ahabereye ayo mahano maze bahita bafata umurambo bamutwara mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma, hanyuma abaganga bazabone gutangaza icyo Nyakwigendera yazize.