“Umusore yanshukishije Fanta yayiroze nisanga ndi kuburiri bwe aransambanya antera inda aranta” Agahinda k’umukobwa wasindishijwe – [REBA AMASHUSHO HANO]

Jan 22, 2024 - 00:40
 0  471

Agahinda k’umukobwa wasindishijwe n’umusore wamubwiraga ko amukunda bikarangira amuteye inda akamuta.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru UMUNSI 

dore uko cyabitangaje

Mu kiganiro UMUNSI.COM twagiranye na Nyirabunani Julienne umukobwa wo mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Mukamira , Akagari ka Kamenyo , Umudugudu wa Rugeshi yavuze ko yababajwe cyane n’umusore wamubwiraga ko amukunda akaza kumuha fanta yashyizemo ibindi bintu bigatuma asinda agasambanywa.

Mu kiganiro nawe , yavuze ko uku kumutera inda afite imyaka 16 y’amavuko, byatumye agira ihungabana , ava no muri Korali yaririmbagamo acika no mu rusengero gutyo.

Mu magambo ye yagize ati:” Umusore yaranshutse , ampa fanta ntazi ko hari ibyo yashyizemo birangira ndi kuburiri bwe antera inda.Uwo musore yakoraga mukabare nanjye nkora akazi ko murugo”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu afite abana babiri yabyariye iwabo , akaba akora akazi ko gukubura k’umuhanda no kumesera abaturage basanzwe.

Julienne, yagiriye inama bagenzi be abasaba kujya bamenya kwifata no kwitondera abasore kuko ngo bagira imico mibi cyakora asaba abakobwa babyariye iwabo kwiyitaho bagashaka imirimo abandi bakaba bamugana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461