Umusore yahuye nuruva gusenya nyuma yo gushakana na mushiki we bakabana nk’umugabo n’umugore

Umusore yahuye nuruva gusenya nyuma yo gushakana na mushiki we bakabana nk’umugabo n’umugore
Urukiko rwo mu karere ka Mwasa mu ntara ya Simiyu mu gihugu cya Tanzania, rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 Umusore witwa Musa Shija ndetse na Mushikiwe witwa Hollo Shija wahanishijwe igifungo cy’imyaka 30, barazira kuba barashyingiranywe bavukana kuri se na nyina kandi bihanwa n’itegeko.
Ubwo urukiko rwasomaga imyanzuro imyanzuro, rwavuze ko aba bombi bakoze icyaha cyo kubana nk’umugabo n’umugore kandi baronse ibere rimwe.
Uyu musore witwa Musa Shija, ufite imyaka 32, muri 2022 nibwo yashakanye na Mushikiwe witwa Hollo Shija ufite imyaka 20 bose bakaba bavukana kuri se na Nyina.
Urukiko rwaciye uru rubanza rwisunze ingingo yi 158 akagace kayo kambere (1) ndetse n’ingingo yi 160 mu gace kayo ka (16) nkuko itegeko nshinja byaha nkuko ryavuguruwe muri 2022.