Umusore yahuriye n’umukobwa muri bisi birangira bakundanye ndetse bararyamana nyuma umusore aza gusanga ari Nyina umubyara wa mutaye akiri umwana muto

Umusore yahuriye n’umukobwa muri bisi birangira bakundanye ndetse bararyamana nyuma umusore aza gusanga ari Nyina umubyara wa mutaye akiri umwana muto
Inkuru itangaje cyane y’umusore wakundanye na Nyina aziko ari undi mukobwa usanzwe bahuye ikomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Uyu musore ubusanzwe uba mu mujyi wa Kigali akaba avuga ko yari asanzwe abana na Nyirakuru nyuma akaza kujya mu mujyi wa Kigali guhiga ubuzima, ndetse akaza gukundana n’umukobwa bahuriye muri Bui itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Muri iyi nkuru yasangije abakoresha urubuga rwa X, uyu musore avuga ko ubwo yari amaze igihe yasubiye kwa Nyirakuru, ariko akajya akunda kumubaza Mama we ngo byibuza amumenye kuko atari amuzi.
Nyirakuru yaje kumubwira ko Nyina yamubyaye afite imyaka 17 y’amavuko, ndetse akamuta aho akigendera.
Ubwo nyirakuru we yamwerekaga ifoto ya Nyina, umusore yakubiswe n’inkuba kuko yabonaga uwo muntu atari ubwambere amubonye.
Yasanze ari wa mugore bakundana ndetse ngo bari baramaze no gukora urukundo rwo mu mashuka.
Kuri ubu yu musore ari kugisha inama, ese amubwize ukuri ko ari umuhungu we, cya amureke bakomeze bikundanire ?
Mu yandi makuru, Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi bijeje Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine ko bagiye kugira uruhare mu kwiyegereza abana babo b’abakobwa bahohotewe bagaterwa inda.
Babigarutseho tariki ya 11 Mutarama 2024, ubwo Minisitiri Dr Uwamariya yaganiriye n’ababyeyi bo mu mirenge 7 y’Akarere ka Rusizi bafite abakobwa bahohotewe bagaterwa inda, yabaganirije bari kumwe n’abo bangavu.
Baganiriye ku burere buhabwa abana no gufatanya muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe. Ababyeyi bagaragaje ko ibiganiro bahawe bibagiriye akamaro, bavuga ko hari uburyo na bo bajyaga batoteza abana igihe bahohotewe bagaterwa inda, ariko ko bagiye kongera kubiyegereza bakabaganiriza kandi bakabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kurera neza abo babyaye.
Umubyeyi watanze ubuhamya yagaragaje ko byamugoye kwakira ugutwita kw’abana be babiri arabatoteza.
Yagize ati: “Nananiwe kwakira gutwita kw’abakobwa banjye babiri, ariko amaze gufashwa na Igire Ubaka Ejo, nongeye kwegera abana turaganira, mbafasha gusubira mu buzima busanzwe, nkomeza kubarerana n’abo babyaye, biga imyuga kandi biteza imbere”.
Undi mubyeyi yavuze ko ahanini amakimbirane mu miryango ari yo ntandaro y’inda ku bangavu, kuko uburere bw’abana butitabwaho muri bene uwo muryango.
Dr Uwamariya yasabye ababyeyi gukomeza umuco wo kuganira mu muryango no gutanga uburere buboneye.
Yagize ati: “Babyeyi mugire umuco wo kuganira n’abana mu muryango, mwirinda guhishira abakoze ibyaha byo gusambanya abana, kandi mukomeze gufasha abana banyu mubahumuriza kandi mubasubiza mu mashuri”.
Minisitiri Dr Uwamariya yasuye umushinga witwa Igire Ubaka Ejo wa AAE Rwanda ufashwa na USAID gukora ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu Karere ka Rusizi, ukanafasha abahohotewe kwigarurira icyizere ubasubiza mu ishuri abandi ukabigisha imyuga.
Yashimiye AAE Rwanda asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko akenshi ari imvano yo kutita ku bana no kutabaha uburere buboneye, bikabakururira ibyago birimo no guterwa inda bakiri bato ndetse bigakurura ubukene mu miryango.
Minisitiri Dr Uwamariya yasabye abana gukomeza kumvira inama z’ababyeyi bakanirinda ibishuko.
Yagize ati: “Bana mwirinde ibishuko bibakururira ibyago kuko ari mwe ingaruka nyinshi zigeraho, mukomeze kumvira ababyeyi”.
Yasabye abahawe ibikoresho by’ibanze ku myuga bize kubikoresha neza kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.
Umwe muri abo bangavu batewe inda yashimiye inama bagiriwe anavuga ko bazazishyira mu bikorwa. Yanavuze Kandi ko bashima cyane n’Umuryango AAERwanda wabigishije imyuga, avuga ko bagiye guharanira iterambere ryabo.