Umusore yafunzwe azira gutunga imyenda yagisirikare ndetse n'impeta za gisirikare mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Feb 15, 2025 - 13:45
 0  399
Umusore yafunzwe azira gutunga imyenda yagisirikare ndetse n'impeta za gisirikare mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Umusore yafunzwe azira gutunga imyenda yagisirikare ndetse n'impeta za gisirikare mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Feb 15, 2025 - 13:45

Umusore witwa Emmanuel Mapana utuye mu gace kitwa Sima mu mujyi wa Bariadi mu Ntara ya Simiyu muri Tanzania, yatawe muri yombi na Polisi azira gutunga imyenda y'ikigisirikare cya Tanzania ndetse n'impeta za gisirikare mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Uyu Emmanuel Mapana ufite imyaka 24, yatawe muri yombi nyuma y'igihe ahigishwa uruhindu na Polisi kubera ko yari yarigize Umukozi wa Leta mu ingabo z'igihugu kandi ari umusivire.

Polisi yatanganje ko uyu Emmanuel yatawe muriyombi kumanywa ahagana saa sita na 30' zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2025., aho bamusanganye imyenda yagisirikare cya Tanzania ndetse n'impeta za gisirikare zifite ibirango by'inyenyeri ebyiri, umuntu wambara ibi birango mu ingabo z'igihugu akaba yitwa Lieutenant (Lt). 

Mu minsi ishize Igisirikare cya Tanzania cyari cyatangaje ko abantu bose bafite imyenda ya Gisirikare ko bahawe imbabazi ku Muntu uzayishyikiriza urwego rumwegereye kuburyo atazakurikiranwa ariko ngo ntabwo byigeze byubahirizwa kubantu bafite iyo myenda. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06