Umushoferi wa bisi wagaragaye mu mihanda ya Kigali yirukankanwa na polisi burya yari yanyoye urumogi!

Umushoferi wa bisi wagaragaye mu mihanda ya Kigali yirukankanwa na polisi burya yari yanyoye urumogi!
Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru umushoferi w’imyaka 48 uheruka kugaragara mu mashusho atwaye imodoka nini itwara abagenzi yiruka ahunga polisi, nyuma yo guhagarikwa akanga guhagarara.
Ibyo uwo mushoferi yabikoze ku wa 17 Mutarama 2025.
Polisi yatangaje ko yafashwe yanyweye ibisindisha biri ku kigero cya 251.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yagaragaje ko uyu mushoferi yapimwe n’ibiyobyabwenge bikagaragara ko akoresha urumogi kuko yasanzwemo ururi ku gipimo cya 136 ml mu mubiri we.
Yasobanuye ko amakuru y’uwo mushoferi, Polisi yayamenye ubwo yari yahagaze mu muhanda i Nyanza ya Kicukiro agafunga umuhanda, abaturage bagatabaza Polisi y’u Rwanda.
Ubwo Abapolisi bahageraga basanze koko yaparitse mu muhanda ndetse yanasinziririye muri iyo bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bamusaba ko yasohoka undi arabyanga ahitamo gutwara ariruka.
Imodoka ya Polisi yaramukurikiye imusaba guhagarara undi akomeza gutsimbarara, byatumye abapolisi babona ko ashobora guteza ibibazo mu muhanda bavugana n’abandi bari imbere na bo abagezeho yanga guhagarara.
SP Kayigi yavuze ko uwo mushoferi yahagaze ari uko abapolisi bashyizeho inzitizi mu muhanda zimubuza gutambuka (barrier) afaritwa ageze Kacyiru.
Yasabye ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kujya bitanga akazi ku bashoferi bazima kandi bikanshyiraho uburyo bwo kugenzura imyitwarire yabo umunsi ku wundi.
Ati “Ba nyiri bigo bafite abantu batwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ni bo ba mbere bo guha akazi abashoferi bazima, b’inyangamugayo bakora akazi kinyamwuga kandi bamara kubaha akazi ntibaterere iyo. Impanuka ntizishobora guhagarara dufite abantu bafite imyitwarire nk’iyi.”
Abashoferi na bo basabwe kwigengesera no guharanira kurangwa n’imyitwarire myiza mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati “Ntabwo Polisi izihanganira umushoferi ufite imyitwarire mibi nk’iyi. Umushoferi utwara abagenzi azi neza ko atwaye ubuzima bw’abantu ariko we akabirengaho akagira imyitwarire nk’iriya. Ntabwo bikwiye ko utwara imodoka ngo wirengagize nkana ube wanywa ku bisindisha noneho ukarenzaho ugafata n’ibiyobyabwenge. Nta na rimwe bazajya bihanganirwa kandi hagiye gushyirwaho ingamba zidasanzwe ku buryo bazajya bakurikiranwa n’amategeko.”
Yashimye uko Abaturarwanda bakomeje gufatanya na Polisi binyuze mu gutanga amakuru ku byaha bitandukanye.
SP Kayigi yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 48 akekwaho ibyaha bitandukanye birimo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge.
Akekwaho kandi amakosa yo mu muhanda arimo kugenda nabi, kwanga kubahiriza amabwiriza no kuba polisi yaramuhagaritse akanga guhagarara.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ibindi byaha byo ashobora gucibwa amande bijyanye n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.